Ihuriro ry’abafatanyabikorwa ryunganiye Akarere mu ngengo y’imari asaga miriyari 17Frw mu myaka 3.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo ryunganira Akarere mu gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage bahura nabyo kugirango barusheho kugira iterambere n’imibereho myiza ndetse bakigisha kwishakamo ibisubizo by’ibibazo baba bafite.

Abafatanyabikorwa bakorana urugendo n’ubuyobozi bw’Akarere rw’iterambere ry’umuturage guhera mu itegurwa ry’igenamigambi rya buri mwaka ndetse bakunganira Akarere mu ngengo y’imari uko umwaka utashye.

Akarere ka Gatsibo gafite ihuriro ryiswe ‘’Gatsibo ku meza y’imihigo’’ rihuriramo n’Ubuyobozi bw’Akarere, Inama Njyanama n’abafatanyabikorwa bagashakira hamwe iterambere ry’umuturage binyuze mu byifuzo baba batanze ku buyobozi bw’ibyo bifuza gukorerwa buri mwaka w’ingengo y’imari.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Werurwe 2022, ubwo ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe ryasuraga iry’Akarere ka Gatsibo hagamijwe kwigiranaho ku mikorere ya buri rwego.

Uru rugendoshuri rwateguwe n’Akarere ka Kirehe na Gatsibo kubufatanye n’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere myiza mu Rwanda/RGB hagamijwe kongera imbaraga amahuriro y’abafatanyabikorwa mu turere.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe Eng.Sebikwekwe Cyprien yavuze ko bifuje kuza kwigira ku ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo, kureba uburyo bakora ndetse n’uburyo bafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu guteza imbere umuturage.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagarutse ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere aho bafatanya n’Akarere mu guteza imbere umuturage binyuze mu byifuzo abaturage baba bifuje ko bakorerwa.

Akarere ka Gatsibo gafite abafatanyabikorwa bagera kuri 65 arimo 22 bakorera mu nkingi y’ubukungu,26 bari mu mibereho myiza y’abaturage na 17 bo mu nkingi y’imiyoborere myiza n’ubutabera.

Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2022,uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kunganira ingengo y’imari y’Akarere rungana na Miriyari 17,963,855,336 z’amafaranga y’uRwanda arimo miriyari zisaga 5,900 zo muri 2019/2020,Miriyari 5,200 zo muri 2020-2021 na miriyari zisaga 6,800 z’amafaranya y’uRwanda zo muri 2021/2022.

Bimwe mu bikorwa binini byasuwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe byakozwe kubufatanye na WorldVision mu karere ka Gatsibo ni umuyoboro w’amazi wa Minago uherereye mu murenge wa Gitoki mu kagari ka Nyamirama ufite uburebure bwa Kilometero 99.8 ukaba uha amazi meza abaturage 27,447 ufite amavomo 72 wuzuye utwaye amafaranga y’uRwanda asaga miriyari 1,900 z’amafaranga y’uRwanda.

Mu kubaka uyu muyoboro, uruhare rw’Akarere mu kubaka umuyoboro wa Minago rungana na 35% naho 65% rwatanzwe na World Vision.

Uyu muyoboro utanga amazi ku baturage bo mu mirenge ya Kabarore mu Utugari 6 tugize uwo murenge, Umurenge wa Gitoki(utugari 6),Rugarama(akagari ka Matare) na Remera mu kagri ka Kigabiro mu mudugudu wa Rwikubo bagera ku bihumbi 27,447.

Back