Ibikorwa by’ubuhinzi birivugira mu Karere ka Gatsibo -Minisitiri Anastase Shyaka
Abaturage bahinga mu gishanga cyatunganyijwe cya Rwangingo giherereye mu mirenge ya Ngarama na Gatsibo gifite ubuso bwa hegitari 322 barishimira ko ibikorwa bakoreramo bimaze kuzamura iterambere ryabo.
Iki gishanga gihingwamo igihingwa cy’umuceri n’abaturage bibumbiye muri koperative Ubumwe Gatsibo igizwe n’abanyamuryango 1,069 iherereye mu murenge wa Ngarama Akagari ka Kigasha.
Abaturage babitangaje kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16 werurwe 2019, ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof.Anastase Shyaka yasuraga Akarere ka Gatsibo agamije gusura ibishanga bya Rwangingo na Ntende n’icyumba cy’imihigo cy’Akarere.
Ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Gatsibo birimo ibyampa biranga imihigo y’Akarere (Dash board), icyumba cy’imihigo, igishanga cya Rwangingo na Ntende, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ibikorwa by’ubuhinzi mu karere ka Gatsibo byivugira kuko ababikora bamaze gutera imbere mu buryo bugaragara.
Mukamana Speratha,ni umubyeyi w’abana batanu utuye mu Murenge wa Ngarama akagari ka Kigasha yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwabahaye igishanga cya Rwangingo kugirango bakibyaze umusaruro kandi kikaba kibafasha kubona imibereho myiza n’iterambere mu bukungu bwabo.
Uyu muturage yagaragarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof.Anastase Shyaka ko ubutaka afite bungana na ‘’Are’’ 15 gusa, yasabiwe ko yakongererwa ubutaka bwo guhingaho mu gishanga kugirango abashe gutunga abana be.
Mu bibazo byagaragarijwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, abaturage bavuze ko bafite imbogamizi y’amazi yo kunywa mugihe bari mu mirimo yabo y’ubuhinzi, ubwanikiro budahagije n’isoko ry’umusaruro wabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko ikibazo cy’amazi n’ubwanikiro kizakemurwa mu ngengo y’imari 2019/2020 kuko byashizwe mu ngengo y’imari.