Ibihumbi 600 Frw byakoreshwa mu gukonjesha amata,ntagikoreshwa kubera imirasire y’izuba bahawe.
Ikusanyirizo ry’amata rya Rwimbogo (Rwimbogo Diary Cooperative) ryajyaga rikoresha ibihumbi Magana atandatu(600,000) by’amafaranga y’uRwanda mu gukonjesha amata igihe bakoreshaga umuriro w’amashanyarazi asanzwe.
Kubufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi(IFAD), ikusanyirizo ry’amata rya Rwimbogo ryakira amata y’abanyamuryango risigaye rikoresha imirasire y’izuba ifasha aborozi gukonjesha amata bagemura kuri koperative.
Taliki ya 17 Ukwakira 2022,Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n'abafatanyabikorwa(IFAD) mu bworozi basuye ikusanyirizo ry'amata rya Rwimbogo (Rwimbogo Diary Cooperative) ryahawe umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba(Solar Energy) ubafasha gukonjesha amata
Karangwa James, umucungamutungo wa "Rwimbogo Dairy Cooperative" yavuze ko mbere yuko bahabwa umuriro w'imirasire y'izuba bakoreshaga umurimo w'ibihumbi 600Frw ku kwezi bigatuma bagwa mu bihombo, ati ‘’ Mbere tugikoresha umuriro w’amashanyarazi usanzwe twakoreshaga umuriro mwinshi cyane ku kwezi rimwe na rimwe ukabura bityo biganuma amata yagemuwe n’abanyamuryango apfa bigatuma bagwa mu gihombo’’.
Umuriro w'imirasire y'izuba (Solar Panels) wahawe Koperative y'aborozi ya ‘’Rwimbogo Dairy Cooperative’’ ufite agaciro ka Miriyoni 183,900 z'amafaranga y'uRwanda
Mbere yuko Ikusanyirizo ry'amata rya Rwimbogo rihabwa umurimo w'imirasire y'izuba (Solar Energy) ryakoreshaga umuriro w'ibihumbi 600 by'amafaranga y'uRwanda ku kwezi
Kugeza ubu ikusanyirizo ry’amata rya Rwimbogo rifite udushami tubiri(2) twashyizwe mu mujyi wa Kabarore na Finance mu murenge wa Gitoki.Utu dushami twashyizweho mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise yo kubona amata hafi yahoo batuye.
Mu Karere ka Gatsibo hari amakusanyirizo y’amata 5 n’udukusanyirizo guto 6 afasha aborozi kugemura amata y’inka zabo maze ayo makuzanyirizo akagemura ku isoko ry’inyange. Amakusanyirizo y’amata ari mu mirenge ya Kabarore, Rwimbogo, Kiramuruzi,Kiziguro na Ngarama.