Ibibazo byabangamiraga Umuryango byabonewe ibisubizo.

Bimwe mu bibazo bibangamira umuryango nyarwanda birimo amakimbirane yo mungo ashingiye ku buharike, imitungo n’ubusinzi bukabije byagaragajwe n’abaturage b’umurenge wa Murambi mu karere karere ka Gatsibo.

Ibi byavuzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 12 Ugushyingo 2018 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri muri Prezidance ya Repubulika Uwizeye Judith yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu muryango birimo amakimbirane yo mu rugo bikwiye gukemurwa kugira ngo umuryango nyarwanda ubashe kumera neza.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igiriti ‘’Ubumwe n’ubwiyunge mu muryango bwateguwe n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu/MINALOC, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge na Unity club Intwararumuri.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda Dr.Charles Murigande yabwiye abaturage b’Umurenge wa Murambi mu karere ka Gatsibo ko umuryango ufite amakimbirane udatera imbere ahubwo uhora ufite ibibazo by’ubuzima bubi.

Zimwe mu ngamba z’ibibazo byagaragajwe n’abaturage,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuharike hasyizweho gahunda yo gusezeranya imiryango ibana mu buryo mutemewe n’amategeko nta kiguzi batanze,gushakisha abana b’abakobwa baterwa inda zidateganyijwe hagahanwa abazibatera.

Ubu bukangurambaga bw’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Gatsibo umurenge wa Murambi bwitabiriwe na Minisitiri muri Prezidanse ya Repubulika Uwizeye Judith ari kumwe na Dr.Charles Murigande,Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije,nyobozi y’Akarere,abahoze ari abayobozi mu nzego zitandukanye kuva 1994 kugeza ubu n’abaturage b’akagari ka Rwankuba.

Back