Ibibazo bibangamiye umuryango birimo gushakirwa ibisubizo birambye
Kuva taliki ya 5-30 Gicurasi 2022,mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana bufite insanganyamatsiko igira iti ’’Kurengera umwana ni inshingano yacu twese’’.
Hirya no hino mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hakomeje ubukangurambaga bwo kurengera umwana arindwa ihohoterwa iryari ryo ryose rishobora kumubuza umudendezo n’uburenganzira bwe mu muryango.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 17 Gicurasi 2022,Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi habereye umuhango wo gutangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango buzamara ukwezi bukaba bufite isanganyamatsiko igira iti’’ Twubake umuryango ushoboye kandi utekanye’’.
Uyu munsi kandi,hatangijwe icyumweru cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bufite insanganyamatsiko igira iti ‘’ Tunoze isuku turinde abana indwara zibatera kugwingira’’.
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kiziguro Dr Vedaste Mbayire yakanguriye ababyeyi kugira isuku no gutunganya indyo yuzuye mu rwego rwo kurinda abana kugwingira ahubwo bakagira ubuzima bwiza n’imikurire ikwiye.
Mukamana Marceline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko umwana ari umutware mu muryango, asaba ababyeyi kurushaho kwita ku mwana agirirwa isuku hirindwa amakimbirane mu muryango kuko ariho umwana agomba gukura uburere.
Ubu bukangurambaga bwombi bugamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bishingiye ku muryango utekanye.
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango buzamara ukwezi n’ icyumweru cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ,abana bahawe ikinini cy’inzoka banapimwa ibiro n’uburebure hagamijwe kureba imikurire yabo.