Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore, bishimira ibimaze kugerwaho.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 8 Werurwe 2022 mu Karere ka Gatsibo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore wari ufite insanganyamatsiko igira iti"Uburinganire n'ubwuzuzanye mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe".
Ku rwego rw'Akarere ka Gatsibo, Umunsi mpuzamahanga w'umugore wizihirijwe mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore.
Abadepite barimo Depite Karemera Francis, Depite Uwamahoro Bertilde na Depite Dr Frank Habineza bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo n'abaturage kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore.
Kubufatanye na Ingobyi Activity ku nkunga ya USAID hakozwe amarushanwa mu matsinda ku buzima bw'imyororokere abatsinze bahabwa Telephone zigezweho(Smart Phones) zizajya zibafasha kubona amakuru atandukanye arimo ay'ubuzima bw'imyororokere
Depite Karemera Francis wari umushyitsi Mukuru uyu munsi,yavuze ko mu myaka 25 ishize mu Nteko ishingamategeko y'uRwanda yari ifite abadepite b'abagore 12 kuri 70 bari mu nteko icyo gihe ariko ubu harimo abagore 48/80 bangana na 61%.
Leta y'uRwanda yahaye umugore ijambo mu bikorwa bitandukanye birimo kujya mu nzego z'Ubuyobozi n'abikorera kugirango bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu n’imiryango yabo.
Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu Ingabire Marie Chantal yavuze ko uru rwego ruzakomeza kwita ku bagore bo mu cyaro no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bahura nabyo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugirango bibonerwe ibisubizo hagamijwe kugira umuryango mwiza.