Hibutswe urubyiruko rwishwe muri Jenocide mu Karere ka Gatsibo.
Mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Gicurasi 2018 hibutswe urubyiruko rwazize Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda,aho urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bitabiriye uyu muhango wo kwibuka bagenzi babo.
Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo uyu muhango wabereye mu Murenge wa Rugarama,akagari ka Bugarama ku ishuri rya GS Nyagasiga hiciwe urubyiruko rugera kuri 24.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwakoze urugendo rwo kwibuka bagenzi babo ndetse basaba ko ibyabaye bitazongera ukundi mu Rwanda.
Ndaruhutse Appolinaire w’imyaka 37 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Rugarama yavuze ko mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi yarafite imyaka 13 ariko yemeza ko Jenocide yateguwe kuva cyera kuko kwishuri abarezi bajyaga babaza ubwoko mu ishuri ariko we ntabisobanukirwe neza.
Yakomeje avuga ko yanyuze mu buzima bukomeye mugihe cya Jenocide kuburyo bwamugizeho ingaruka mbi zatumye adasubira mu ishuri akamara imyaka 13 atiga ariko nyuma yaje kurisubiramo ndetse ariga arasoza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenocide bagakomeza gahunda nziza yo kwiyubakira Igihugu.