Hibutswe urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Gicurasi 2022,mu karere ka Gatsibo hateraniye urubyiruko rusaga 300 rwaturutse mu turere twa Gatsibo,Kayonza na Nyagatare rwitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Uyu muhango wari ufite insanganyamatsiko igira iti’’Urubyiruko twahisemo kuba umwe,Igihango cyacu’’.

Muri uyu muhango wo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi hatanzwe ikiganiro kivuga ‘’Urubyiruko twahisemo kuba umwe,Igihango cyacu’’ cyatanzwe na Nsanzabaganwa Modeste inararibonye mu mateka y’uRwanda,uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi,impuguke ku buzima bwo mu mutwe n’uhagarariye urubyiruko.

Urubyiruko rurashimira inkotanyi zahaye ubuzima abanyarwanda binyuze mu kubohora Igihugu,ubu abanyarwanda bararyama bagasinzira kubera imbaraga inkotanyi zakoresheje mu kugarura amahoro mu banyarwanda.

Abanyeshuri bo mu kigo cyisumbuye cya Gabiro high school basomye amwe mu mazina agera kuri 28 y’urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bahamya ko batazibagirwa urwo rubyiruko ahubwo bibaha imbaraga zo kubaka Igihugu

Muri uyu muhango, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’uburyango Batamuriza Mirielle yavuze ko Kwibuka ari inshingano ya buri munyarwanda kandi twiyemeje ko uRwanda rutazasubira mu icuraburindi nkiryo rwanyuzemo muri 1994.

Urubyiruko rwakanguriwe kumenya amateka y’uRwanda kuko aribwo ruzashobora guhangana n’abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’aabaturage Mukamana Marceline yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,mu Karere ka Gatsibo hubatswe urwibutso rugerweho rw’ubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro abatutsi bishwe muri Jenoside bo mu Karere ka Gatsibo.

Back