Hazahingwa hegitari 17,589 mu gihembwe cy’ihinga cya 2020A
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2020A hazahingwa hegitari ibihumbi 17,589 mu Karere ka Gatsibo aho ibigori bizahingwa kuri hegitari 14,430,ibishyimbo 1,337,soya 100,umuceri 1,130 n’imyumbati kuri hegitari 492
Ibi byatangajwe mugitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 3 ukwakira 2019 ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2020A mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gtsibo
Iki gikorwa cyakorewe ku buso bwa hegitari 1.5 bikaba biteganyijwe ko hazahingwa ku materasi afite hegitari 168 zihingwaho na Koperative KOAIRWI-Inkomezamihigo ihinga ibigori n'ibishyimbo mu murenge wa Rwimbogo ariko kuri iyi nshuro hakaba hatewe imbuto y’ibigori
Udahemuka Bernard,Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubuhinzi yavuze ko mu gihembwe cya mbere cya 2020A mu karere ka Gatsibo hazahingwa hegitari ibihumbi 17,589 hahingwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori,ibishyimbo,soya,umuceri n’imyumbati.
Manzi Theogene,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abahinzi gutera imbuto bakoresheje ifumbire ndetse bakarwanya ibyonnyi bishobora kubangiriza imyaka.
Mu bundi butumwa bwahawe abahinzi n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu burimo guhingira ku gihe,kwirinda amakimbirane mu muryango, kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye no kwirinda gukoresha abana bato mu bishanga by’umuceri bikabaviramo guta ishuri
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, inzego z'Umutekano zirimo ingabo,Polisi n’urwego rwa Dasso,abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB) n’Umufatanyabikorwa w’Akarere Hinga weze.