Hatashywe ikimoteri rusange cyuzuye gitwaye asaga miriyoni 208 z’amafaranga y’uRwanda
Mu Karere ka Gatsibo hatashywe ku mugaragaro ikimoteri rusange cyubatswe mu Kagari ka Nyabikiri mu murenge wa Kabarore cyuzuye gitwaye Miriyoni zisaga 208 z'amafaranga y'uRwanda.
Iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikimoteri rusange cy’Akarere ka Gatsibo cyakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Werurwe 2022.
Ikimoteri rusange cy’Akarere ka Gatsibo cyubatswe mu murenge wa Kabarore mu rwego rwo kunoza isuku hagamijwe gukumira indwara zikomoka ku isuku nke kuko muri aka karere nta buryo bwari buhari bujyanye no gucunga imyanda itandukanye irimo ibora n’itabora.
Iki kimoteri rusange, kizajya gicungwa na Kompanyi Keen Kleeners Ltd Rwanda aho umuturage azajya atanga ikiguzi cy'amafaranga 500 ku kwezi kugirango imyanda yo murugo rwe itwarwe mu kimoteri rusange.
Ikimoteri rusange cyatangiye kubakwa muri 2019 kirangira mu 2020 gitwaye amafaranga y’uRwanda agera kuri miriyoni 208,903,123 z’amafaranga y’uRwanda
Ishingano za Kompanyi Keen Kleeners Ltd ni ugukusanya imyanda mu ngo z’abaturage ikayigeza ku kimoteri ikazajya itunganywa ikabyazwamo ifumbire izajya ifasha abaturage mu gufumbira imirima yabo mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Ikigo cya Keen Kneelers Ltd kizajya gikusanya imyanda yo mungo z’abaturage, muri santeri z’ubucuruzi, amahoteri, resitora, amashuri, insengero,mu masoko,amavuriro arimo ibitaro n’ibigo nderabuzima kugirango bigezwe ku kimoteri rusange.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo bahamya ko iki kimoteri kije ari igisubizo ku kibazo cy’isuku nke yagaragaraga mu ngo z’abaturage iterwa n’imyanda itagiraga aho ikusanyirizwa ngo ibyazwe umusaruro ahubwo muri umuturage akamena imyanda hirya no hino mu mirima.