Hatashywe ibyumba by’amashuri 60 n’ubwiherero 144 ku rwego rw’Akarere.

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza uburezi bufite ireme mu Rwanda, hashyizweho gahunda yo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo by’ingendo ndende ku banyeshuri bajya banava kwishuri aho leta ifatanyije n’abaturage hubatswe ibyumba by’amashuri bitandukanye.

 

Mu karere ka Gatsibo hatashywe ibyumba by’amashuri bigera kuri 60 n’ubwiherero 144 bwubatswe mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018.

 

Iki gikorwa cyo gutaha ibyumba by’amashuri ku mugaragaro cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Mutarama 2018 cyitabirwa na Habimana Kizito, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.

 

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kabarore Akagari ka Simbwa batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri barahamya ko abana babo bajyaga bakora urugendo rungana na kilometero 16 kuva murugo bajya kwishuri no kugaruka ariko ubu ishuri ryubatswe mu ntambwe nkeya cyane kuva aho batuye.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba yafunguye ku mugaragaro ishuri ryubatswe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri utujwemo imiryango 20.Uyu muyobozi yasabye ababyeyi n’abanyeshuri kuzafata iri shuri neza kandi asaba ko ikibazo cyo guta ishuri kigiye kugera kwiherezo.

 

Igikorwa cyo gutaha ibyumba by’amashuri cyitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Umuyobozi w’Ingabo mu turere rwa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana Col Albert Rugambwa, Ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage.

Back