Hatashywe amazu 10 yubatswe n’abari mu rugerero ruciye ingando

Kuri uyu wa kane taliki 20 kamena 2019 mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiramuruzi hatashywe amazu icumi(10) yubatswe n’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bamaze iminsi mu rugerero ruciye ingando. Aya mazu 10 yubatswe n'urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando yatashywe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mary Kantengwa. Mu ijambo rye, madamu Mary Kantengwa yasabye abaturage bubakiwe amazu kuyafata neza, kandi bagakomeza gushaka iterambere ry’ ingo zabo ndetse n’igihugu muri rusange Muri rusange, uru rugerero ruciye ingando rw’uyu mwaka 2018/2019 mu karere ka Gatsibo, rwitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 277 baturutse mu mirenge 14 igize akarere ka Gatsibo barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2018. Bazira Fabien,ni umwe mu baturage bubakiwe inzu n’urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando avuga ko yishimiye inzu yahawe kuko yari atuye mu kazu gato kendaga kumugwaho,ariko ubu avuga ko ashimira leta y’u Rwanda kuko imaze kumuha ubuzima bwiza Ubusanzwe mugutoranya urubyiruko rujya ku rugerero ruciye ingando, hagenderwa ku manota baba baragize mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, hagenderwa kandi kuburyo baba baritwaye mu rugerero rusange rw’ inkomezabigwi(urugerero rukorwa na buri munyeshuri wese usoje amashuri yisumbuye). Ibikorwa byakozwe n’urugerero ruciye ingando mu cyanya cya APECOM mu Murenge wa Kiramuruzi bifite agaciro ka miriyoni 80,890 z’amafaranga y’u Rwanda.
Back