Hatangijwe ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge n’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku mudugudu
Mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge hazakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kongera kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda hatangwa ibiganiro bitandukanye birimo na Ndi Umunyarwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 1 ukwakira 2019,mu nteko z'abaturage hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by'ubumwe n'Ubwiyunge n'ihuriro ry'ubumwe n'Ubwiyunge ku rwego rw'umudugudu.
Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugudu rizafasha abaturage kurushaho kwegerana mu bikorwa bitandukanye hagamijwe gukorera hamwe no kuzamura iterambere ryabo.
Ku rwego rw'Akarere, igikorwa cyo gutangiza ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge n’ihuriro ry’umudugudu cyabereye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi aho abaturage bifatanyije na Senateri Muhongayire Jacqueline arikumwe n'Umuyobozi w'Akarere
Ubutumwa bwatanzwe na Senateri Muhangayire Jacqueline,yasabye abaturage gukomeza kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bakarushaho kwiyumvanamo nk’abanyarwanda.
Senateri Muhongayire Jacqueline yavuze ko gusaba imbabazi ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’abacitse ku icumu biteguye gutanga imbabazi ku babahemukiye
Mu bundi butumwa bwatanzwe burimo gukomeza ubufatanye bw'abaturage n'Ubuyobozi mu iterambere ry'akarere,kuba ijisho ry'Umuturanyi,kurwanya amakimbirane mu muryango, kwamagana no kurwanya inda ziterwa abana b'abangavu
Nyuma y'Ubutumwa bwatanzwe na Senateri Muhongayire Jacqueline, abaturage batanze ibitekerezo n'ingamba zafatwa mu kurushaho kwimakaza ubumwe n'Ubwiyunge mu banyarwanda
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo barahamya ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge imaze gucengera mu myumvire y’abanyarwanda