Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana buzamara icyumweru
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gashyantare 2022 kugeza kuwa 06 Werurwe 2022, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana bufite insanganyamatsiko igira iti’’Turengere umwana, turengere ejo hazaza’’.
Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu bitaro bya Kiziguro na Ngarama aho abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo n’Ubuyobozi bw’Akarere bakanguriye abakozi b’ibitaro gukomeza kwita ku kurengera umwana mu minsi 1000 kuva agisamwa,avutse ndetse akandikwa muri ‘’systeme’’ y’irangamimerere ya CRVS y’ikigo cy’indangamuntu/ NIDA.
Niyomugabo Romalis,Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage basuye ibitaro bya Kiziguro bagamije kureba uburyo gahunda yo kurinda no kurengera umwana yubahirizwa mu bitaro.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kiziguro Dr Mbayire Vedaste yavuze ko umwana yitabwaho mu minsi 1000 irimo kuva agisamwa kugeza afite imyaka ibiri.Muri iyi gahunda umwana uvutse yandikwa mu bitabo by’irangamimerere hifashishijwe systeme ya CRVS y’ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu/NIDA.
Mucyo Jean de Dieu w'imyaka 17 y' amavuko wo mu mudugudu wa Nduba Kagari ka Akabuga mu murenge wa Kiramuruzi ufite ubumuga bw’ingingo yashyikirijwe igare n’ubuyobozi bw’Akarere rizamufasha kuva mu nzu adateruwe mu maboko.
Muri iki cyumweru hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ibibazo bibangamiye abana birimo imirimo ivunanye ikoreshwa abana, guta ishuri, ibibazo bitera ubuzererezi, isambanywa ry'abana, inda z’imburagihe ziterwa abana b’abangavu, ibiyobyabwenge mu rubyiruko,amakimbirane mu ngo, imirire mibi n'igwingira bitumwa uburenganzira bw’umwana butubahirizwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abayobozi bw’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa batandukanye barimo abikorera, inzego z’umutekano, amadini n’amatorero, sosiyete sivili n’abandi kugira ubufatanye mu guhangana n’ibibazo bibangamiye uburenganzira bw'umwana.