Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa mu gihe cy’ibiruhuko buzamara ukwezi.
Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Nyagihanga mu Kagari ka Mayange hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa mu gihe cy’ibiruhuko buzamara ukwezi, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘’ Umuryango , Umusingi ukomeye w’ahazaza h’umwana’’.
Ubu bukangurambaga bwateguwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’abafatanyabikorwa bafite inshingano kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa bwatangiye taliki ya 17/8 kugeza 15/9/2023.
Ku ikubitiro, ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu kagari ka Mayange mu Murenge wa Nyagihanga kubufatanye na Food for the hungry bwitabirwa n’itsinda ry’abakinnyi ba filime (Zacu TV) bakinamo Papa Sava.
Hatanzwe ubutumwa bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa bunyuze mu ikinamico herekanwa uruhare rwa buri wese mu kurinda umwana ihohoterwa
Hategekimana Achille Samson, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Gatsibo yakanguriye ababyeyi kuzuza inshingano za kibyeyi ku bana babo mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.