HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWO KURENGERA UMWANA NO KUMURINDA IHOHOTERWA BUZAMARA UKWEZI.
Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukanguramba bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa bufite insanganyamatsiko igira iti ‘’ Turengere umwana twubake u Rwanda twifuza’’.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu murenge wa Kiramuruzi kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Gashyantare bukazasozwa taliki ya 08 Werurwe 2023 bwitabiriwe n’inzego zitandukanye z’Ubuyobozi, inzego z’Umutekano n’abafatanyabikorwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb.Solina Nyirahabimana wari n’umushyitsi mukuru yasabye inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa gukumira icyaha cyitaraba, hatangwa amakuru ku gihe no gufata ingamba zo kurandura ikibazo cy’ihohoterwa.
Tuyisenge Ruth, umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo yatanze ikiganiro cy’ubuzima bw’imyororokere n’uruhare rw’urubyiruko mu gukumira inda ziterwa abangavu, ati ‘’ Ndabasaba mwese guhaguruka tukarandura iki kibazo dufite mu rubyiruko rwacu cyane cyane abangavu, ababyeyi b’ejo hazaza’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasana Richard yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije guhuriza hamwe imbaraga harimo ubuyobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa kugirango turandure burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane abangavu baterwa inda.
Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa biyemeje kongera imbaraga no gushyira ku iherezo iki kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa umwana.
Kanamugire Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro yavuze ko iki kibazo bagishyize ku isonga mu bibazo bagomba gushakira ibisubizo mu baguru mashya kugirango umuryango ubeho utekanye.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi yavuze ko buri muntu ku rwego runaka akwiye kubanzwa inshingano arimo uhereye ku mubyeyi w’umwana,umwarimu ku ishuri n’umuyobozi mu nzego zitandukanye byose bigamije gushyira umwana ku isonga.