Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina buzamara amezi 4.
Mu murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurinda no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Dukumire ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu duharanira uburinganire ku bitsina byombi’’.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Kane taliki ya 3 Werurwe 2022 n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’umufatanyabikorwa witwa ‘’Umubyeyi Initiative Organisation’’ ku nkunga ya Plan international.
Aime Leatitia Umubyeyi, Umuyobozi wa Umubyeyi Initiative organization ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko batangiye gukora ubukangurambaga ku buringanire hagati y’ibitsina byombi.
Uyu muyobozi yavuze ko kugirango ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikumirwe, uyu mufatanyabikorwa ahamya ko bazakangurira ababyeyi b’abana kongera imbaraga mu kurera neza.
Muri ubu bukangurambaga, hazashingwa za clubs 8 mu mashuri yo mu murenge wa Kabarore mu kagari ka Simbwa zirimo enye z’abahungu n’enye z’abakobwa aho abagize izo clubs bazajya bigishwa ubuzima bw’imyororokere kugirango bamenye imihindagurikire y’umubiri n’ihotoherwa rishingiye ku gitsina .
Uyu muyobozi yavuze ko muri ubu bukangurambaga bwo kurinda umwana ihohoterwa, bazibanda cyane ku bana bavutse ku bangavu batewe inda aho bazahabwa inkoko z’amagi ebyiri kuri buri mwana muri gahunda yitwa IGI RY’UMWANA n’umwari ku isonga mu rwego rwo kwita ku mwana kugirango akure neza.
Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina,hazategurwa amarushanwa ku isiganwa ry’amagare kugirango abaturage barusheho gusobanukirwa imiterere y’ihohoterwa n’uburyo bwo kuryirinda.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu biterwa n’amakimbirane mu miryango,ubukene bw’imwe mu miryango n’ubujiji bwa bamwe mu babyeyi badasobanukiwe cyangwa batinya kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere.
Aba babyeyi basaba ko mu mashuri hashyirwaho gahunda y’ubuzima bw’imyororokere,abarezi bagahugurwa kuri iyi gahunda kugirango hakumirwe inda ziterwa abangavu.