Hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by'amashuri 1,081 n'ubwiherero 1,558 bizigirwamo mu mwaka w’amashuri wa 2020
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20/6/2020 mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama hatangijwe ku mugaragaro iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri bizigirwamo mu mwaka w'amashuri wa 2020/2021 bigera kuri 9 n'ubwiherero 24
Iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera akaba n'imboni ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo Nyakubahwa Nyirahabimana Soline
Ku rwego rw'Akarere harimo kubakwa ibyumba by'amashuri 1,081 n'ubwiherero 1,558 bizigirwamo mu kwaka w’amashuri wa 2020
Igikorwa cyo gutangiza iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri ryitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera, Umuyobozi w'Akarere, inzego z'umutekano n'abaturage.
Akarere ka Gatsibo gafite ibigo by'amashuri 131 birimo 53 by'amashuri abanza(gusa),54 bifite ikiciro cy'amashuri abanza n'ayisumbuye(GS),12 by'amashuri yisumbuye(gusa) na 12 bya TVET.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo yavuze koi bi byumba birimo kubakwa bizafasha leta kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ashimangira ko ibyumba by’amashuri birimo kubakwa bigera ku 1,081 bizakemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri,ingendo ndende no gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri kubera ingendo ndende.
Nyuma y’umuganda wo gutangiza iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri,Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera n’itsinda bari kumwe yasuye isoko rya Ngarama mu rwego rwo kureba uko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.