Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2022B,abagera kuri 456 basabwa kubyaza umusaruro igishanga cyatunganyijwe.
Abaturage bagera kuri 456 nibo bahawe imirima mu gishanga cya Nyabicwamba giherereye mu murenge wa Gatsibo gihuriweho n’impunzi z’abanyekongo zatoranyijwe mu nkambi ya Nyabiheke n’abaturage bazakiriye.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Werurwe 2022,ubwo mu Karere ka Gatsibo hatangizwaga igihembwe cy'ihinga cya 2022B cyatangirijwe mu gishanga cya Nyabicwamba mu murenge wa Gatsibo.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n'izindi nzego bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gatsibo gutangiza igihembwe cy'ihinga cya 2022B batera imbuto ya Soya kuri hegitari 10
Igishanga cya Nyabicwamba gifite hegitari 29 zirimo 23 zihingwaho n'abaturage 456 barimo 228 b'abanyarwanda na 228 b'impunzi z'abanyekongo ziri mu nkambi ya Nyabiheke naho hegitari 6 ziharirwa ibikorwaremezo bitandukanye biri muri icyo gishanga.
Igishanga cya Nyabicwamba gifite hegitari 29 cyatunganyijwe n'Akarere ka Gatsibo kubufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ku nkunga ya UNHCR ingana na Miriyoni 140 z'amafaranga y'uRwanda.
Mukeshimana Stephanie,ni umwe mu mpunzi z’abanyekongo zituye mu nkambi ya Nyabiheke iherereye mu murenge wa Gatsibo wahawe umurima wo guhingamo mu gishanga cya Nyabicwamba avuga ko yari abayeho aca incuro mu baturage ariko ubu arimo kwikorera mu murima yahawe mu gishanga cya Nyabicwamba.
Ati’’ Iki gishanga cyaduhuje n’abaturage b’abanyarwanda baturanye n’inkambi mbese ubu twabaye umwe kandi tubanye neza’’.
Nyuma yo gutangiza igihembwe cy'ihinga cya 2022B, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abaturage bahawe imirima mu gishanga cya Nyabicwamba kukibyaza umusaruro bakiteza imbere n'imiryango yabo.