Hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’Umwana n’Umubyeyi.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Ukwakira 2017 mu karere ka Gatsibo hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’Umwana n’Umubyeyi cyatangiye kuri uyu wa 9-13/10/2017.

 

Ubu bukangurambaga ku buzima bw’umwana n’umubyeyi bwatangirijwe mu murenge wa Rugarama Akagari ka Matunguru, butangizwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n’Intumwa z’ikigo cya RBC.

 

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubukangurambaga,Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bahabwa ibikenerwa mu buzima birimo n’inkingo. Abana bahawe ikinini cya Vitamin A, ikinini cy’inzoka, bakingiwe indwara y’iseru na rubeyole hakorwa ubukangurambaga ku buzima.

 

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo,intumwa z’ikigo cya RBC n’abaturage b’Akagari ka Matunguru Umurenge wa Rugarama.

Back