HASOJWE IMURIKABIKORWA RW'ABAFATANYABIKORWA B'AKARERE/JADF RYARI RIMAZE IMINSI 3 RIBERA MU MUJYI WA KABARORE

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu hasojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ryari rimaze iminsi itatu,  kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, ribera mu Murenge wa Kabarore. Ryahuje abafatanyabikorwa 62 barimo inzego za Leta, abikorera n’ibigo by’imari bagamije kumenyekanisha serivisi n’ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage mu rugendo rw’iterambere.

Times new roman

Iri murikabikorwa ryitabiriwe kandi n'abaturage baturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo, aho babonye umwanya wo gusura ibyamurikwaga, kuganira n’abatanga serivisi no gusobanurirwa gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho yabo n’ubukungu bwabo.

Umwe mu baturage bitabiriye iri murikabikorwa yagize ati " Twahungukiye ubumenyi buzadufasha mu byo dukora, nabomye ukuntu nshobora gukora ubuhinzi butanga umusaruro kandi nkoresheje ubutaka butoya, ndetse n’uko narwanya imirire mibi mu rugo rwanjye no mu baturanyi kandi bitansabye kugura ibihenze.

Times new romans

Ku ruhande rw'Abafatanyabikorwa bavuga ko iri murikabikorwa kandi ryabaye umwanya mwiza wo gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa, hagaragazwa uruhare rwa buri rwego mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kwihutisha iterambere ry’Akarere. Ryatumye banamenyana, bigiranaho, ibizabafasha mu bikorere yabo.  

Ubuyobozi bw'Akarere bwakira ibibazo by'abaturage binyuranye birimo by'ubutaka, irangamimerere,ubutabera n'ibindi…

      

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambare ry'ubukungu  SEKANYANGE Jean Leodnard, yashimye uruhare rw’abamuritse ibikorwa byabo ndetse n’abaturage bitabiriye iri murikabikorwa, ashimangira ko ari imwe mu nzira zifasha abaturage kubona serivisi zibegereye no kumenya amahirwe ari mu iterambere ry’Igihugu.       

                                                                                                       

Mu bikorwa byamuritswe harimo iby’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubuzima, serivisi z’imari n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari. Abamurikabikorwa bagaragaje udushya bagezeho ndetse banatanga amakuru ku mahirwe ari mu bikorwa byabo, hagamijwe gukangurira abaturage kuyabyaza umusaruro, banahabwa icyemezo cy'ishimwe.                         

Back