Hashyizweho ihuriro ry’Urubyiruko rwavuye iwawa n’ababyeyi babo rizabafasha kwibumbira hamwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba urubyiruko rwavuye mu kigo ngorora muco cy’Iwawa kwibumbira hamwe kugirango rubone uko rufashwa mu bikorwa bitandukanye bizamura imibereho n’iterambere ryabo.
Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary kuri uyu wa gatatu taliki ya 6 Kamena 2018 ubwo hahuzwaga urubyiruko rwavuye mu kigo ngorora muco cy’Iwawa baherekejwe n’ababyeyi babo.
Iyi nama y’umunsi umwe yari igamije kurebera hamwe aho uru rubyiruko rugeze rwiteza imbere no gushyiraho ihuriro ririmo urubyiruko n’ababyeyi babo,buri ruhande rwitoyemo komite izarufasha guhuza ibikorwa ndetse no gukora ubuvugizi.
Kantengwa Mary,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye urubyiruko n’ababyeyi babo ko ‘’ejo heza habo hari mu biganza byabo’’ bityo abasaba kwitwara neza aho bari mu Mirenge itandukanye ndetse abizeza ubuvugizi mu bikorwa bifuza gukora.
Umukozi wa BDF mu Karere ka Gatsibo Ntagungira Emmanuel yabwiye urubyiruko ko iki kigo gitanga ingwate ku rubyiruko ariko arusaba kubanza ku garagaza imyitwarire myiza.
Urubyiruko rwavuye iwawa rufashwa kubona ibikoresho by’ibanze bifite agaciro ka miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyirandagijimana Saverinah,Umukozi w’ikigo cy’igorora muco ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko rwavuye iwawa yashimye iyi gahunda yo gushyiraho ihuriro rihuza urubyiruko rwavuye iwawa ndetse n’ababyeyi babo bakazagira uruhare mu kuzamura imyumvire y’abana babo.
Umwe mu babyeyi w’imyaka 60 utuye mu Murenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo ufite umwana wavuye mu kigo cy’igorora muco cya iwawa yashimye leta yashizeho kiriya kigo kimaze gutuma urubyiruko rwari rwarananiranye rusigaye rumeze neza.
Umubyeyi Mukandereya Donatha yakomeje avuga ko umwana we ubu yatunganye atakigendera mu ngeso mbi kandi asigaye yumvira ababyeyi be.
Iyi nama yitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, inzego z’umutekano ababyeyi n’urubyiruko rwavuye iwawa mu byiciro 15.