Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri ibihumbi 5,269 mu rwibutso rwa Kiziguro
Mu muhango wabereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abatutsi bazize Jenoside bari barajugunwe mu rwobo rwa Kiziguro mu gihe cya Jenoside igakurwamo mu gihe cy’imaka 27 ishize Jenoside ibaye.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Kanama 2021 ubwo imibiri yashyinguwe yari irimo irenga 5,000 bari baratawe mu cyobo cya Kiziguro cyari gifite uburebure bwa m 24.6 ndetse n'ubugari bwa m3 /mu ndiba hari hagari cyane kubera intambi baturikirijemo, aba biciwe muri Kiliziya gaturika ya Kiziguro,mu bitaro bya kiziguro no munkengero zayo.
Indi bibiri yashyinguwe mu cyubahiro niyimuwe mu rwibutso rwa Bugarura mu murenge wa Remera y’abantu 253 yimuwe kubera ko hifujwe ko habaho urwibutso rumwe mu karere rwubatse mu buryo bugezweho rwabika amateka.Hari kandi umubiri 1 washyinguwe bushya wavuye i Remera,imibiri 15 yimuwe yari yarashyinguwe n' imiryango y'abarokotse mu ngo zabo mu mirenge itandukanye; imibiri yashyinguwe yose ingana 5,269.
Kugeza ubu, Urwibutso rwa Kiziguro rwo mu karere ka Gatsibo rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 20,123.
Ntagorama Jacques,ni umwe mu barokokeye I kiziguro avuga ko yatawe mu rwobo wari ruri kiziguro agakurwamo n’inkotanyi nyuma y’iminsi 5 hifashishijwe imigozi,we na bagenzi be barashimana cyane inkotanyi zabarokoye zikabasubiza ubuzima.
Sibomana Jean Nepo,Prezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo yavuze ko mu izina ry’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi ashima cyane Umukuru w’Igihugu kuba yarabubakiye urwibutso rwiza ruzabungabunga amateka ya Jenoside.
Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana wari n'umushyitsi Mukuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene, abadepite,Inzego z'Umutekano n'abarokotse bafite ababo bashyinguye mu rwibutso.