Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 18 mu rwibutso rwa Jenocide yakorwe abatutsi rwa kiziguro.

Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenocide yakorewe abatutsi 1994 ibaye mu Rwanda,abanyagatsibo bafatanyije n’inzego zitandukanye hibutswe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenocide yakorwe abatutsi  rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

 

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Mata 2018, aho akarere ka Gatsibo kibuka ndetse kakanashyingura mu cyubahiro imibiri y’abatutsi iba yabonetse igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Kiziguro.

 

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi 1994 bakwiye guhumurizwa ku byabababayeho ndtse ababwira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi mu Rwanda.

 

Kuri iyi taliki ya 11 Mata 2018,mu Karere ka Gatsibo hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 18 y’abatutsi bwishwe mu gihe cya Jenocide 1994. Muri iyi mibiri 18 yashyinguwe mu cyubahiro irimo 17 yimuwe kugirango ishyingurwe mu cyubahiro n’umwe wabonetse ukaba nawo washyinguwe mu cyubahiro.Kugeza ubu urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa kiziguro rushinguyemo mu cyubahiro ibibiri ingana n’ibihumbi 14,865.

 

Manzi Jean Claude,umwe mu bacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi 1994,warokokeye mu murenge wa Kiramuruzi Akarere ka Gatsibo yavuze ko bahuye n’ibihe bikomeye mu gihe cya Jenocide ndetse na mbere yaho.Yagarutse ku mateka yaranze ubuyobozi bubi bwariho mu Rwanda mbere ya 1994 aho bwavanguraga ku mugaragaro haba mu mashuri abarezi bakabaza abanyeshuri ubwoko bwabo ku mugaragaro hagati y’abanyeshuri.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe kurwanya Jenocide(CNLG) Dr.Bizimana Jean Damascene yavuze ko kwibuka Jenocide bishingiye ku ntimbi iterwa n’ingaruka za Jenocide aho abatutsi babuze ababo bahora babibuka ndetse n’abishe bagahora bibuka ibyo bakoze,’’Dr.Bizimana yavuze ko ubundi nta muntu wica cyangwa ngo  umuntu ugomba  kwicwa kuko ikiremwa muntu cyubashywe kuruta ibindi byose ku isi’’.

                                 

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred wari umushyitsi mukuru yavuze ko abanyarwanda batazareka kwibuka kuko iyo bibutse abatutsi bishwe n’ubuyobozi bwariho bubi kandi bari bashinzwe kurinda abaturage ariko bahitamo inzira y’urwango no kwica abatutsi,biha imbaraga Ubuyobozi buriho ubu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide ahubwo hakimakazwa gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Back