Hashatswe ibisubizo by’ibibazo 15 abaturage bagejeje mu nzego nkuru z’Igihugu.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Gatsibo bagejeje ku nzego nkuru z’Igihugu ibibazo 15 by’ubutaka bwabo bwasaranganyijwe ubundi bugatuzwamo abanyarwanda batari bafite aho baturage ntibahabwe ingurane.
Iki kibazo cyagiwemo n’inzego zitandukanye z’Igihugu mu rwego rwo kubashakira igisubizo kirambye.
Ni muri urwo rwego,kuri uyu wa Gatanu taliki ya 07 Mutarama 2022 Umuvunyi Mukuru yasuye Akarere ka Gatsibo aganira n'Ubuyobozi bw'Akarere nyuma yuko asuye abaturage bagaragaje ibibazo by’ubutaka kugirango aganire na buri umwe kugirango yumve ibibazo by’abaturage bishakirwe ibisubizo.
Uruzinduko rw'Umuvunyi Mukuru yagiriye mu Karere ka Gatsibo rwari rugamije gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo by'ubutaka 15 abaturage bagejeje mu nzego nkuru z'Igihugu.
Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru w'uRwanda arikumwe n'itsinda ayoboye yavuze ko baje kuganira n'Ubuyobozi bw'Akarere n'izindi nzego mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo abaturage bagejeje ku nzego zitandukanye z'Igihugu.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko ibibazo bagaragarijwe n'urwego rw'Umuvunyi bimwe byahawe umurongo wo gukemuka ibindi bagiye kubikurikirana kugirango bishakirwe ibisubizo.
Umuvunyi Mukuru yasabye Akarere ka Gatsibo ko ibibazo bizakemurwa, Ubuyobozi buzajya bwandikira umuturage bumushyikiriza igisubizo cy'ikibazo yagejeje ku buyobozi kugirango hagaragazwe ibibazo byakemutse n’ibindi bitarabonerwa ibisubizo.