Hasanwe ibiraro 10 byatwaye ingengo y’imari isaga miriyoni 400 Frw.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025, mu Karere ka Gatsibo hasanwe ibiraro 10 byari byarangiritse bigatuma abaturage batagira ubuhahirane no gushobora kujya gukora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere.

Ibi biraro byasanwe biri hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo. Kimwe mu biraro byasanwe byari biteje inkeke ni icyubatswe mu Murenge wa Rugarama gihuza utugari twa Kanyangese na Gihuta two mu Murenge wa Rugarama ndetse n’Akagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Iki kiraro kiri hagati mu mazi y’igishanga cya Koperative ihinga umuceri ya Ntende aho aya mazi akoreshwa mu kuhira umuceri. Amazi yabaye menshi bituma umuhanda wari uhari wuzura umuhanda ntiwaba nyabagendwa nkuko byari bisanzwe, hashyizwemo ikiraro gito nacyo kiza kurengerwa n’amazi bikabangamira abaturage.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025, binyuze mu byifuzo by’abaturage hasanwe ibiraro 10 byatwaye asaga miriyoni 400 z’amafaranga y’uRwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga koi bi biraro byasanwe byafashije abaturage kugira ubuhahirane hagati yabo.

Back