Handitswe ubutumwa mu gitabo cy’Abashyitsi nyuma yo gusura ku Mulindi wa Byumba.
Taliki ya 20 Kanama 2025, Abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Gatsibo bahagarariye abandi basuye ku Mulindi wa Byumba haherereye mu Karere ka Gicumbi hagamijwe kwiga amateka yaranze Inkotanyi mu cyihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ingamba zitandukanye aba bakozi biyemeje ariko imwe nyamukuru yo gukoresha bicye bihari ariko hagakorwa byinshi nkuko Inkotanyi zabikoze.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko hari amasomo menshi bahawe azabafasha gukora neza inshingano kuri buri mukozi ariko zose zigamije gushyira umuturage ku isonga.