Hakozwe umuganda wiswe ''Igitondo cy’isuku’’ muri za santeri z’ubucuruzi no ku mihanda nyabagendwa.

Mu Karere ka Gatsibo mu mirenge 14 hakozwe umuganda udasanzwe wiswe Igitondo cy’isuku wakorewe muri za santeri z’ubucuruzi no ku mihanda nyabagendwa hagamijwe kunoza isuku aho abantu bakorera ndetse n’aho banyura.

Uyu muganda wakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 12 Nzeri 2022 wateguwe n’Intara y’iburasirazuba kubufatanye n’Uturere 7 tuyigize.

Gahunda y’igitondo cy’isuku yitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano n’abaturage biganjemo urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gatsibo Sekanyange Jean Leonard yavuze ko Umuganda wakozwe uyu munsi wiswe’’Igitondo cy’isuku’’ wari ugamije gukangurira abaturage gukomeza kugira umuco w’isuku aho batuye,bakorera n’aho banyura.

Ati’’Iyi gahunda yateguwe n’Intara ariko turasaba abaturage gukomeza kugira isuku ku buryo buri gitondo umuturage asabwa gukora isuku aho atuye, anyura n’aho akorera’’.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Gatsibo baganiriye n’Itangazamakuru bavuze ko iyi gahunda y’ Igitondo cy’isuku yaje kubibutsa kunoza isuku aho batuye, banyura n’aho bakorera muri za santeri z’ubucuruzi kugirango ababagana babasange ahantu hafite isuku.

Back