Hakozwe ubugenzuzi bwiswe ‘’Operation FAGIA-OPSON V’’ bugamije kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Mu karere ka Gatsibo hakozwe igikorwa cya Operation FAGIA-OPSON V cyateguwe n'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB kubufatanye n'Akarere n'inzego z'umutekano kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Kamena 2020

Iki gikorwa cyari kigamije kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo ibiribwa n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibyiganano n'ibirengeje igihe ariko bishobora kuba bigicuruzwa mu maduka n’amafarumasi y’imiti y’abantu n’amatungo.

Igikorwa cya ‘’Operation FAGIA-OPSON V’’ cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo arikumwe n'inzego z'umutekano n'Ikigo cy'Imisoro n’Amahoro (RRA)

Hagenzuwe ibicuruzwa biri mu maduka, Farumasi, ivuriro ryigenga, isoko rya Rwagitima na Santeri ya Kabarore harebwa ibiribwa n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibyiganano n'ibyarengeje igihe.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko hakozwe igikorwa cyo kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibyiganano no gusuzuma niba hari ibicuruzwa byarengeje igihe bigicuruzwa.

Muri ubu bugenzuzi, abacuruzi bakanguriwe kunoza isuku mu byo bacuruza no gukomeza ingamba zo kwirinda Covid19 bambara agapfukamunwa neza, intera ya metero imwe hagati y’umucuruzi n’umuguzi ndetse bagakoresha ikoranabuhanga bishyurana mugihe cyo kurangura ibicuruzwa ndetse n’igihe cyo kugurisha.

Back