Hakozwe igitaramo cy’ibigwi n’imihigo mu mashuri, hahigwa imihigo y'igihembwe cya 2 mu ngamba y'ibirezi, imbuto, indirira n'abatoza

Mu bigo by’amashuri  bigera ku 150 byigisha abana bataha byo mu Karere ka Gatsibo habereye igitaramo cy'ibigwi n'imihigo mu mashuri gisoza igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2022-2023 aho intore zivuze imyato z'ibyo zagezeho muri gahunda y'Itorero mu mashuri

Muri iyi gahunda y’ibitaramo mu mashuri, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 22 Ukuboza 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Ikigo cya GS Nyarubuye giherereye mu murenge wa Kabarore mu gitaramo cy’ibigwi n’imihigo mu mashuri mu gusoza igihembwe cya Mbere cy’amashuri cya 2022/2023.

Muri iki gitaramo, hakinwe imikino gakondo irimo kwiyakana, gusimbuka urukiramende no kunyabanya yerekana umuco gakondo wa Kinyarwanda.

Mu bigo by’amashuri byigisha abana bataha, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi,intambwe y’intore y’ingabo nziza n’iya mutimawurugo,imikorongiro,imikino gakondo,imbyino,indirimo n’imivugo.

Intore zo mu kigo cya GS Nyarubuye zaremeye umwana urera barumuna be utishoboye mu rwego rwo kumwifuriza iminsi mikuru y’umwaka.

Mu gusoza igitaramo cy'ibigwi n'imihigo mu gihembwe cya Mbere cy'amashuri, intore zabaye indashyikirwa zateretswe intango ya Kanywabahizi hanahigwa imihigo y'igihembwe cya 2 mu ngamba y'ibirezi, imbuto, indirira n'abatoza

Mu Karere ka Gatsibo hari amashuri 169 arimo 148 ya Leta n’afatanya na Leta kubw’amasezerano n’ayigenga 21.

Back