Hafashwe ingamba zo kunoza isuku n’isukura mu karere mu bigo bitandukanye.

Mu rwego rwo gukomeza kunoza isuku n’isukura mu bigo bitandukanye birimo amashuri, ibitaro, ibigo nderabuzima, santeri z’ubucuruzi no mu ngo z’abaturage, hakozwe isuzuma rigamije kureba uko isuku yakwimakazwa mu karere kose.

 

Isuku n’isukura ni kimwe mu ngamba zafashwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ko ibigo byaba ibya leta,ibyigenga,imihanga,ingo bigira isuku ihagije kugirango ubuzima bw’abaturage burusheho kubungabungwa neza.

 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 23 ukwakira 2017, abagera kuri 277 barimo ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abikorera(PSF),abayobozi b’ibigo by’amashuri,ibitaro, ibigo nderabuzima, abakozi bashinzwe imibereho myiza ku mirenge, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahuriye mu nama y’umunsi umwe igamije kunoza isuku n’isukura mu bigo bitandukanye,ku mihanda  no mungo z’abaturage.

 

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagarutse ku isuku nke igaragara mu bigo bitandukanye birimo ibigo by’Amashuri, santeri y’ubucuruzi, ibigo nderabuzima n’ahandi asaba abayobozi kunoza isuku aho itari.

 

Muri iyi nama hafashwe ingamba zo kunoza isuku zirimo gushyiraho itsinda ku rwego rw’Akagari ishinzwe gusuzuma isuku,gucukura ibimoteri muri santeri z’ubucuruzi murwego rwo kugira aho imyanda ikusanyirizwa,gukora imbuga zitoshye(greening and beautification) no gutera imikindo.

 

Inama nyungurana bitekerezo y’umunsi umwe yagarutse ku mitangire y’ubwisungane mu kwivuza aho abaturage bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu mwaka w’ingengo 2017/2018 bageze kuri 76.44%, hanzurwa ko mu gihe cy’ukwezi kumwe buzaba bumaze gutangwa 100%.

Back