Hafashwe ingamba nshya zo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage

Ubwo inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Gatsibo zagaragarizwaga ibibazo by’abaturage byakiriwe ndetse bikanakemurwa mu gihe cy’amezi icyenda kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa cyenda 2018,

Akarere ka Gatsibo k’ubufatanye n’umufatanyabikorwa wako ‘’AJIPRODHO-JIJUKIRWA’’ kagaragarije inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage ibibazo byakiriwe bigera kuri 376 mu mezi icyenda ya 2018.

Iki kiganiro cyahuje Ubuyobozi bw’Akarere n’inzindi nzego kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Ukwakira 2018 cyari kigamije kurebera hamwe uko barushaho guteza imbere umuturage akemurirwa ibibazo afite.

Kayigamba Martin,umukozi w’umushinga AJIPRODHO-JIJUKIRWA mu karere ka Gatsibo yavuze ko ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo babashije kwakira ibibazo 376 hakemurwa 344 ibindi 32 byoherezwa mu zindi nzego z’Ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Gatsibo.

Ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igiriti ‘’Twimakaze imikoranire y’inzego zitandukanye turushaho guteza imbere ubutabera’’.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abari mu nama bemeje ko abafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’ubutabera bajya bakorana byahafi n’Ubuyobozi bw’Akarere kugirango umuturage wagaragaje ikibazo gikurikiranwe n’inzego zitandukanye kugeza gikemutse.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama irimo gutanga raporo ya buri kwezi y’ibibazo byakiriwe, ibyakemuwe n’ibitakemuwe n’impamvu,kongera abafashamyumvire no kubashakira imfashanyigisho,gukomeza gushishikariza inzego zitandukanye kwifashisha ikoranabuhanga mu kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage.

Back