Hafashwe icyemezo ko nta mworozi uzongera kuragira inka mu kigo cya Gisirikari i Gabiro.

Nyuma yuko bigaragaye ko ikigo cya Gisirikari i Gabiro kivogerwa n’aborozi b’inka bashakira urwuri amatungo yabo bikabangamira ibikorwa bya Gisirikari, harimo gushakwa igisubizo kirambye cyo gukumira ayo matungo.

 

Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Gashyantare 2018 iyobowe na Rukemanganizi Cyprien, Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo igamije gushaka igisubizo kirambye cyo gukumira aborozi baragira mu kigo cya Gabiro ndetse n’abaturage bajyamo bakangiza ishyamba (ibidukikije) ry’ikigo cya Gisirikari i Gabiro.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye abagize inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo ko mu kigo cya Gisirikari i Gabiro hafatirwamo inka z’abaturage ziri hagati 1000-1500 buri kwezi bagacibwa amande ariko aborozi bakanga bagasubirayo, bikabangamira ibikorwa bya Gisirikari bikorwa umunsi ku wundi.

 

Sakure Edward umworozi wororera hafi y’ikigo cya Gisirikari i Gabiro yavuze ko yaturanye n’iki kigo kuva mu mwaka 1995, yemeza ko aborozi bajyana inka muri iki kigo bashobora no  kuhasiga ubuzima kubera ibikorwa bya Gisirikari bihakorerwa.

 

Mu myanzuro inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo idasanzwe yemeje ko inka zizongera gufatirwa mu kigo cya Gisirikari i Gabiro zizajya zitezwa icyamunara ndetse banyirazo bagahanwa n’amategeko.

 

Iyi nama kandi yemeje ko amafaranga yose y’icyamunara azajya ashyirwa kuri konti ya leta(treasure account).Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro,Inama Njyanama yasabye ko ku bufatanye bw’Akarere n’ubuyobozi bw’ikigo cya Gisirikari cya Gabiro bazamenyesha abaturage imyanzuro n’ibihano bizafatirwa aborozi bazongera kwigabiza iki kigo.

Back