Hacanwe urumuri rw’ikizere hashyirwa indabo kumva ishyinguyemo abatutsi basaga ibihumbi 20.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Mata 2022,mu Rwanda hibutswe ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi aho no mu Karere ka Gatsibo uyu muhango wabereye ku rwego rw’umudugudu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’Umutekano na Komite ya Ibuka gucana urumuri rw’ikizere no gushyira indabo kumva ishyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’abatutsi 20,123.
Nyuma yo gucana urumuri rw’icyizere no gushyira indabo kumva,ibiganiro byakomereje mu midugudu 602 igize Akarere ka Gatsibo aho ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage b’umudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Rwarenga mu murenge wa Remera kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Kapiteni Arthur Eliezer, Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yatanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti’’Twahisemo kuba umwe’’ ku baturage bo mu mudugudu wa Kabuye aho ku rwego rw’Akarere habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi.
Nyuma y’ikiganiro, abaturage batanze ibitekerezo bigaruka kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge n’uburyo amateka ya Jenoside yakomeza kwigishwa urubyiruko cyane cyane mu mashuri.
Kamanzi Fabien ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi akaba yarajyanywe mu byitso aza kurokoka bagenzi be bicirwa ibyumba ubu ni mu Karere ka Gicumbi
Avuga ko Komine zari zigize perefegitura ya byumba havanywe abatutsi benshi bashinjwa ko ari ibyitso by’inkotanyi, abajyanywe muri byumba bashyirwaga mu kigo cya gisirikari bakicwa bakajugunywa mu rwobo rwari mu kigo cya Gisirikari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko isano ikomeye duhuriyeho ari ukuba umunyarwanda,asaba abaturage gukomeza kuba umwe no gufatanya.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo barashimira Perezida wa Repubulika wabukakiye urwibutso rw’icyerekezo kugirango abatutsi bishwe muri Jenoside baruhukire ahantu habasubiza icyubahiro bahoranye.