Hacanwe urumuri rw’ikizere, abacitse ku icumu rya Jenocide basabwa gukomera
Ku nshuro ya 25 hibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda,akarere ka Gatsibo kifatanyije n’isi kwibuka abatutsi bishwe mu gihe cya Jenocide mu 1994 mu Rwanda
Kuri uyu wa 7 Mata 2019,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo arikumwe n’inzego zitandukanye hamwe n’abaturage hacanwe urumuri rw’ikizere ku rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi bunamira inzirakarengane z’abatutsi bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa kiziguro bagera ku 14,836.
Gahunda yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo yatangirijwe mu midugudu 603 igize Akarere ka Gatsibo,ku rwego rw’Akarere kibera mu murenge wa Kiramuruzi akagari ka Gakenke ku kibuga cy’umupira bivugwa ko ariho uwari burugumestre wa komine murambi Gatete Jean Baptiste yakoresherezaga inama zo kumara abatutsi.
Sibomana Rwema Jean Nepo,Prezida wa ibuka mu Karere ka Gatsibo yavuze ko kizira kwigisha umwana urwango kuko ari uburozi uba uhaye Igihugu,yashimye leta y’u Rwanda idahwema kwita ku bacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda bahabwa amacumbi, ingoboka n’ubuvuzi buhoraho
Prezida wa ibuka mu karere ka Gatsibo yavuze ko Gatete Jean Baptiste wari burugumestre wa komine murambi yari umuturanyi wabo ariko nibo yahereyeho kwica
Mu rwego rwo gushashya ingengabitekerezo ya Jenoside yavuze ko intwaro ya mbere yo kurandura Jenocide ari guhana abagizemo uruhare,asaba leta gukomeza gushakisha abagize uruhare mu kwica abatutsi bakidegembya hirya no hino kw’isi
Ubutumwa bwatanzwe na Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi 1994.
Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku mpamvu hatoranyijwe umurenge wa kiramuruzi gutangirizwamo icyumweru cy’icyunamo hibukwa Jenocide yakorewe abatutsi, ni uko muri komine murambi yayoborwaga na burugumestre Gatete haranzwe ubwicanyi bw’indangakamere bw’abatutsi kandi bwayoborwaga na Gatete wari ushinzwe kuyobora no kurinda abaturage.
Umuyobozi w’Akarere yagarutse kuri gahunda ya ndi Umunyarwanda ihuza abanyarwanda bakibonanamo nk’abavandimwe bashaka icyabateza imbere n’Igihugu muri rusange.