Guverineri Mufulukye yashimye aborozi batakivogera ikigo cya Gisirikare cya Gabiro
Aborozi b’Uturere twa Gatsibo,Nyagatare na Kayonza bakunze kwihanangirizwa kenshi ko bavogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro bakabangamira ibikorwa by’abashinzwe umutekano muri Gabiro
Hakozwe inama nyinshi zihuza inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abaturage bafite inzuri zibangikanye n’ikigo cya Gisirikare cya Gabiro bihanangirizwa kutavogera ikigo cya Gabiro ariko ntihagire igihinduka
Nyuma y’inama zitandukanye zakozwe,Inama Njyanama z’uturere zafashe umwanzuro ko inka zizajya zifatirwa mu kigo zizajya zigurishwa amafaranga agashyirwa mu isanduka ya leta ndetse banyirazo bagakurikiranwa agahanwa
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yavuze ko nyuma y’inama nyinshi zagiriwe aborozi bavogeraga ikigo cya gisirikare cya Gabiro,bazumvise kugeza ubu nta mworozi urongera gufatirwa muri icyo kigo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kane taliki ya 27 Gashyatare 2020,ubwo yakoranaga inama n’aborozi b’uturere twa Gatsibo,Kayonza na Nyagatare bagera kuri 96 bafite inzuri zihana imbibi n’ikigo cya gisirikare cya Gabiro
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe aho igikorwa cyo kuzitira inzuri zihana imbibi n'ikigo cya Gisirikare cya Gabiro kigeze no gusinya amasezerano hagati y'umworozi n'Ubuyobozi bw'Akarere yo gufata neza uruzitiro rwo gukumira amatungo kuvogera ikigo cya Gisirikare cya Gabiro.
Mufulukye Fred, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yavuze ko aborozi benshi bumvise inama bahawe n'Ubuyobozi bareka kuvogera ikigo cya Gisirikare cya Gabiro,umukamo wariyongereye n'inzuri zaratunganyijwe bityo akaba asaba aborozi gukomeza gufata neza ubworozi bwabo kugirango umukamo wiyongere.
Iyi nama yari yitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Umuyobozi w'ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali Gen.Mubarak Muganga n'aborozi bagera kuri 96 baturutse mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.