Guverineri Mufulukye yasabye abaturage kudasesagura umutungo wabo mu gihe cy’ubukwe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abaturage b’Akarere ka Gatsibo kudasesagura umutungo mu gihe cy’ibirori (ubukwe) ahubwo bajya bakoresha ubushobozi bafite batagombye gufata inguzanyo ndetse bakibanda no kumuco Nyarwanda(uririmi n’imbyino) batagombye gutira umuco w’ahandi.

Ibi yabigarutsweho kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Nyakanga ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Gatsibo b’Imirenge ya Kiziguro na Remera mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda uhuza imirenge ya Kiziguro, Remera na Muhura ureshya na kilometero 27.Kuri uyu muhanda hatunganyijwe uburebure bwa kilometero umunani (8) ahandi hakazatunganwa binyuje mu ngengo y’imari y’Akarere.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko uyu muhanda wa Ndatemwa-Muhura yakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2012-2013, ukaba wari umaze kwangirika ariko ukaba warashyizwe mu ngengo y’imari ya 2018/2019 mu rwego rwo kuwusana.

Mu bundi butumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara y’iburasirazuba burimo gukangurira abaturage kuringaniza urubyaro no kubyara abo bashoboye kurera.

Bamwe mu baturage b’Imirenge ya kiziguro na Remera bagejejeho Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ibibazo bafite birimo abasenyewe n’imashini za kompanyi ikora umuhanda kayonza-Kagitumba, yavuze ko ibi bibazo bizwi kandi bigiye gukemuka mu minsi ya vuba ku baturage bose bafite iki kibazo.

Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2018,witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred,abayobozi b’Akarere,inzego z’umutekano n’abaturage b’imirenge ya Kiziguro na Remera.

Back