Guverineri CG Gasana yayoboye inama yigaga ku iterambere ry’ubworozi mu Turere dutatu tw’Intara y’Iburasirazuba.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana arikumwe n'Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda/ RAB n'inzego z'Umutekano yayoboye inama igamije kurebera hamwe iterambere ry'Ubworozi mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Gashyantare 2022 yitabirwa n'Abayobozi b'Uturere twa Gatsibo,Kayonza na Nyagatare, abakozi bashinzwe ubuhinzi n'Ubworozi mu turere n'Imirenge, uhagarariye Uruganda rw'Inyange n'inzego z'Umutekano.

Muri iyi nama hasuzumwe aho gahunda yo gusinya amasezerano ku mikoreshereze y'inzuri igeze ishyirwa mu bikorwa, Kongera umukamo hagamijwe guhaza uruganda rw'Inyange rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare ,kurebera hamwe ibibazo bikibangamiye iterambere ry'ubworozi no kubishakira ibisubizo.

Guverineri Intara y’Iburasirazuba yavuze ko mu Ukuboza 2021,aborozi bo mu turere twa Kirehe,Kayonza,Gatsibo na Nyagatare basinye imihigo yo kwiyemeza gukoresha neza inzuri icyo zagenewe hagamijwe kuzamura umukamo w’amata uganisha ku iterambere ry’aborozi.

Ubuyobozi bw’Intara buhamya ko hemejwe ko umworozi ufite urwuri ashobora guhinga 30% byarwo ahandi hagakoresha mu bikorwa bitandukanye bifasha guteza imbere umusaruro w’ubworozi harimo gutera ubwatsi,gucukuramo no gushyira amazi mu rwuri n’ibindi.

Dr Solange UWITUZE  Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yavuze ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubworozi, mu gihembwe cy’ihinga cya 2022B hazaterwa ubwatsi kuri hegitari 2000 mu turere twa Gatsibo,Kayonza na Nyagatare hatunganwa neza inzuri hakurwamo imitsina,gutera intanga no gukingira indwara z’amatungo zirimo ubutaka,igipfuruto n’izindi ndwara zishobora gusubiza inyuma iterambere ry’ubworozi.

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa inzuri 668 ziri mu mirenge ya Ngarama 31, Kabarore 145 no mu murenge wa Rwimbogo 492 zose hamwe ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 7,755.

Biteganyijwe ko uwahawe ubutaka akabukoresha icyo butagenewe cyangwa ntibukoreshwe uko bwikwiye,azajya abwamburwa buhabwe undi munyarwanda cyangwa busubizwe mu maboko ya Leta.

Imwe mu myanzuro y'Inama yafatiwe muri iyi nama yigaga ku iterambere ry’ubworozi mu turere twa Gatsibo,Kayonza na Nyagatare irmo  gukomeza gukurikirana imikoreshereze y'inzuri n'icyo zagenewe,kubungabunga ubutaka n'amashyamba no kubonera isoko amata asigara kuyo Inyange yakira.

Back