Guverineri CG Gasana yayoboye inama nyunguranabitekerezo muri Gatsibo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel .E Gasana yasabye ibyiciro bitandukanye by’abayobozi guhitamo neza bakubahiriza gahunda za Leta hagamijwe kurwanya ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Kanama 2021 ubwo yari ayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kurwanya no gukumira ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’abarembetsi.

Umuyobozi wa police mu ntara y’Iburasirazuba CP Emmanuel Hatari yasabye ibyiciro bitandukanye by’abayobozi mu karere ka Gatsibo guhora bari maso mu rwego rwo kurwanya no gukumira ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka.

Akarere ka Gatsibo gafite imirenge 7 kuri 14 igize Akarere ka Gatsibo ihuza imbibi n’uturere twa Nyagatare na Gicumbi, bityo iyo mirenge igasabwa gufata ingamba mu gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya biva mu tundi turere.

Sebatware Clement, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Kabarore yavuze ko urubyiruko rufite imbagara zo gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi.

Umuyobozi w’abikorera mu karere ka Gatsibo Nkusi Charles ,yavuze ko ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’abacuruzi ndetse n’abakora umwuka wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto.Nkusi Charles avuga ko bagiye gukangurira abo bahagarariye kwirinda gukorana n’ababazanira magendo ahubwo bakabatangaho amakuru

Zimwe mu ngamba zafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye mu karere ka Gatsibo zirimo: Ubufatanye bwimbitse bw’inzego,gukaza irondo,guhanahana amakuru,guhana ababigaragawemo no gutegura amarushanwa mu mihigo avuga ku bubi bw’ibiyobyabwenge na Magendo.

Mu kiciro cya kabiri, Guverineri w’Inatara y’Iburasirazuba yaganiriye n’ibyiciro bitandukanye by’abayobozi birimo Komite nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’amashami ku rwego rw’Akarere, abahagarariye amadini n’amatorero n’urubyiruko.

CG Emmanuel Gasana arikumwe n’Umuyobozi wa Police mu ntara y’Iburasirazuba n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo bahembye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 3 tweseje umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza(Mituelle) 100%  mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.

Akagari ka Kintu ko mu murenge wa Kageyo kahize utundi mu kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza kahembwe icyemezo cy’ishimwe na mudasobwa(laptop),Akagari ka Manishya na Gatsibo two mu murenge wa Gatsibo  twahembwe icyemezo cy’ishimwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko Akagari ka Kintu ko mu murenge wa Kageyo kamaze imyaka 4 kaza imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Back