Guverineri CG Gasana yasabye abayobozi n’abakozi b’Akarere kuba abayobozi bashoboye.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yasabye abayobozi n’abakozi bo mu karere ka Gatsibo, imirenge n’utugari bikagize kuba abayobozi bashoboye, bafite indangagaciro z’Umuyobozi uboneye, bumva inshingano zabo bakazinoza kandi bakita ku mikoranire n’imikoranire hagati yabo ndetse n’abafatanyabikorwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu taliki 28 Mata 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku mitangire ya serivise yagiranye n’abayobozi  mu karere barimo abagize Inama Njyanama y’Akarere, imirenge, utugali, imidudugu n’abashinzwe umutekano ku rwego rw’Akarere n’imirenge cyane ko iyi nama yabaye mu gihe hakomeje ibikorwa by’icyumweru cy’umujyanama mu karere.

Impanuro za Guverineri zibanze ku ngingo ebyiri: Kumenya iby’ingenzi byo gukurikiza mu ishyirwa mu bikorwa by’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kabarore n’izindi santeri z’ubucuruzi; no kongera kumva inshingano z’umuyobozi n’uko zishyirwa mu bikorwa.

CG Gasana ati ‘’Abayobozi mugomba kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera, no kumenya aho imbizi z’umujyi zitangirira n’aho zigarukira, kumenya aho ibikorwa by’ubucuruzi (santeri) igomba kuba, kumenya uko imyubakire igomba kuba imeze, gushyiraho uburyo bw’umutekano w’abantu n’ibyabo, kureba ibijyanye n’imihanda n’umutekano mu muhanda, kumenya ibice bitandukanye by’umujyi n’ibikorwa bigomba kuba muri buri gice ndetse ibyo bice bigahabwa amazina’’.

Guverineri akomeza avuga ko umujyi ugomba kuba uri ‘Smart’ ufite ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga. Avuga ko uretse ibikorwaremezo, umujyi ugomba no gusigirwa ibyanya by’ubukerarugendo, imyidagaduro na Siporo ndetse n’ibyanya bikomye.

Mu kongera kumva neza no kunoza inshingano z’umuyobozi n’uko zishyirwa mu bikorwa, Guverineri w’Intara y’iburasirazuba yasabye abayobozi kubanza gusobanukirwa neza inshingano zabo mbere yo kuzishyira mu bikorwa, ati’’ Inshingano ya mbere y’umuyobozi ni ukumenya no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ya zagahunda za Leta (Gahunda n’ibikorwa) bigamije kuzana iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Guverineri CG Gasana yasabye abayobozi kwita ku bintu by’ingenzi mu miyoborere yabo ya buri munsi birimo imikorere n’imikoranire myiza y’inzego, gutanga serivisi nziza kandi yihuse, no kurwanya ruswa n’akarengane. Ati”tugomba kuba intumwa idatenguha”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko impanuro z’Umuyobozi w’Intara yabahaye atari amasigaracyicaro ahubwo zigiye gushyirwa mu bikorwa byihuse. Ati “twumvise, igikurikiyeho ni ugushyira mu bikorwa”.

Mu bundi butumwa bwahawe ibyiciro bitandukanye by’abayobozi bagira uruhare mu mitangire ya serivise burimo kwihutisha imitangire y’ubwisungane mu kwivuza binyuze mu matsinda, gahunda ya Ejoheza, kwicungira umutekano binyuze mu irondo ry’umwuga n’irikorwa n’abaturage no kwita ku isuku n’isukura.

Back