Guverineri CG Gasana yasabye abayobozi b’amakoperative gushyashyanira abo bayobora
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana yayoboye inama y'ubukangurambaga ku iterambere ry'amakoperative yo mu Karere ka Gatsibo yabereye muri Ntende Hotel iherereye mu murenge wa Rugarama
Iyi nama yahuje Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Ubuyobozi bw'Akarere, inzego z'Umutekano,abakozi bashinzwe amakoperative mu Mirenge n'Abayobozi b'amakoperative bagera ku 172.
Guverineri CG Gasana yasabye amakoperative gushyashyanira abanyamuryango bayo kugirango bagire ubuzima bwiza bushingiye ku iterambere ry'amakoperative babarizwamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko amakoperative akora neza ateza imbere abanyamuryango bayagize ariko akora nabi ahorana intambara hagati yabo,ati ‘’ hari amakoperative dufite mu Karere y’intangarugero ndasaba ayandi makoperative ataragera kuri urwo rwego gukora urugendoshuri bakiga kandi nayo azakora neza’’.
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa kabiri mu nama y’ubukangurambaga ku iterambere ry’amakoperative burimo:Kugira amakoperative ateye imbere kandi atanga umusaruro ku banyamuryango,buri Koperative y'ubuhinzi kugira Ikiraro kirimo Inka 10 kugirango zizamure umusaruro kubera ifumbire.
Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023,Akarere ka Gatsibo kahize ko abanyamuryango ba gahunda ya Ejoheza bazazigama miriyoni 400,kugeza ubu hamaze gukusanwa asaga miriyoni 85 z'amafa’anga y’uRwanda.
Kuva gahunda ya Ejoheza yangizwa muri 2018 kugeza taliki ya 27 Nzeri 2022,Akarere ka Gatsibo kamaze kugira abanyamuryango ba gahunda ya Ejoheza bagera ku bihumbi 94,308 barimo abagore 42,534 n’abagabo 51,774 bose bamaze kuzigama 874,871,863 z’amafaranga y’uRwanda.
Akarere ka Gatsibo gafite amakoperative 172 afite abanyamuryango ibihumbi 16,970 barimo abagore 7,244 n'abagabo 9,726