Guverineri CG Gasana yasabye abaturage kugira umudugudu uzira icyaha hubakwa umuryango ushoboye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel arikumwe n’inama y’umutekano itaguye y’Intara yasabye abaturage b’Akarere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore mu Kagari ka Simbwa n’abo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi mu Kagarri ka Kabare kubaka umudugudu uzira icyaha.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2022, mu butumwa yahaye aba baturage mu nteko y’abaturage yahuje abo mu turere twombi yahuriranye n’uko mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa ndetse no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru.
Guverineri CG Gasana mu butumwa bwe yagize ati: “Icyo dusabwa ni ukugenda tugafasha abaturage bagenzi bacu kugira umudugudu utaragwamo icyaha, kugira indangagaciro zo gukora ibyo u Rwanda rushaka,twubake umuryango utekanye kandi ushoboye.”
Guverineri Gasana kandi yasobanuriye aba baturage ko impamvu batakivuga ubumwe n’ubwiyunge ahubwo bakavuga ubumwe n’ubudaheramwa ari uko biyunze ahubwo igisigaye ari ukudaheranwa n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Munyarugerero Celestin ni umuturage wo mu murenge wa Kabarore mu mudugudu wa Ruhuha, yagize ati: “Ubumwe n’ubudaheranwa twe mu mudugudu wacu burahari kuko ubu tubanye neza nta kibazo dufite kandi byaradufashije cyane kuko mbere wasangaga mu mudugudu abantu batavugana ariko ubu uwahemukiwe n’uwahemutse mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda baraturana,bagasabana, bakabana neza ndetse bagashyingirana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko muri uku kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa gufite icyo kuvuze mu gihugu ndetse no mu iterambere ryacyo.
Yavuze ko uku kwezi turimo gufite icyo kuvuze ku Gihugu kuko tuzirikana itariki ya 01 Ukwakira uko urubyiruko ,abana b’igihugu bafashe iya mbere bakaza kubohora u Rwanda kubera impamvu zitandukanye, mu mbaraga nyinshi no mu bushobozi buke ariko urwo rugamba turarutsinda none tukaba dufite u Rwanda rwiza twishimira uyu munsi.”
Ati’’ tuzakomeza gushishikariza abanyarwanda kuba umwe, aribyo bituma hakomeza kubaho imbaraga zubaka Igihugu mu buryo burambye.
Akarere ka Gatsibo muri uku kwezi hateguwemo ibikorwa bitandukanye birimo gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda, ubukangurambaga kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, ibikorwa by’ubukorerabushake no kuremera abatishoboye aho kuri uyu wa Kabiri imiryango itishoboye yaremewe inka 2 n’imiryango 7 igeze muzabukuru yarenewe ibiryamirwa,ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.