Gutangiza Sisitemu ya Mbaza

Muri iyi nteko y’abaturage, Guverineri yatangije ku mugaragaro Sisitemu ya MBAZA, igamije korohereza abaturage gutanga ibibazo n’ibyifuzo byabo ku nzego z’ubuyobozi no kubikurikirana kugeza bibonewe ibisubizo.

Asobanurira abaturage imikorere ya sisitemu n’icyo izadufasha

  1. Iyi sisitemi izadufasha kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage, ibike neza amakuru ajyanye n’ibibazo byatanzwe, kandi iteze imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo, kubazwa inshingano no gutanga serivisi nziza ku baturage.

  2. Nka Leta y’u Rwanda twiyemeje gukomeza kumva ijwi ry’abaturage, gukemure ibibazo n’ibyifuzo byabo kugihe, ndetse no kuganira nabo byahafi tubamenyesha ibikorwa n’ibigiye gukorwa ku bibazo bitarabonerwa ibisubizo.

  3. Ntabwo dufata MBAZA nk’ikoranabuhanga gusa, ahubwo tuyifata nk’umuyoboro udufasha gukorera abaturage, kububaha no gukorera mu mucyo.

Baturage bacu,

  1. Turabasaba gukoresha iyi sisitemi ya MBAZA, mukagaragaza ibibazo n’ibyifuzo byanyu, kandi mugakomeza kwitabira Inteko z’Abaturage, mutanga ibitekerezo bigamije kwishakamo ibisubizo biganisha ku iterambere.

  2. Twaboneraho no kwibutsa ko Inteko z’Abaturage ubu zavuguruwe hagamije kurushaho kunoza imikorere yazo, korohereza buri wese kuzitabira ndetse no kuzigira urubuga nyarwo aho abayobozi n’abaturage baganirira ku miyoborere n’iterambere ry’aho batuye, bakanakemurira hamwe ibibazo baba bafite. Igamije kongera bifatika uruhare rw’umuturage mu ifatwa ry’ibyemezo, mu miyoborere no mu bikorwa by’ iterambere. Nta muturage wagombye kwibuza ayo mahirwe.

  3. Bayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego zitandukanye, ubufatanye bwacu n’abaturage ni bwo shingiro ryo kubona ibisubizo birambye ku bibazo bihari. Dukomeze dushyire umuturage ku isonga mu byo dukora byose.

     

Bayobozi, Baturage,

  1. Nkuko babitugaragarije, biroroshye kuyikoresha kandi Abanyarwanda bamaze kumenyera gukoresha ikoranabuhanga kuburyo bufatika. Ufite telefoni igezweho (smartphone) cyangwa mudasobwa ifite murandasi, ashobora kutugezaho ikibazo cyangwa ikifuzo cye (Byikorere) anyuze ku rubuga rwa www.mbaza.gov.rw cyangwa www.irembo.gov.rw  afashijwe n’umu agent.

 

 

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yakangurira abaturage kuzitabira igikorwa cyo gufotora indangamuntu koranabuhanga giteganyijwe kuzatangira tariki ya 21 Gicurasi 2026 kikazasozwa tariki ya 21 Kamena 2026.

Back