Gutangiza igihembwe cy'ihinga cya C 2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burashishikariza abahinzi b’ibijumba kwitabira gahunda ya ‘Duhane imbuto’ igamije gufasha abahinzi kubona imbuto nziza y’imigozi y’ibijumba kandi ikagera kuri bose; bikaba biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya C 2026 ko mu mirenge igize aka karere igihingwa k’ibijumba kizahingwa ku buso bungana na hegitari 200.

Ni gahunda y’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’abahinzi b’ibijumba, aho batanga imbuto y’imigozi kuri bagenzi babo batayifite ku buntu mu rwego rwo guhangana n’ibura ry’ibiribwa no kongera umusaruro w’ibijumba cyane ko ibijumba bishobora gutunganywamo ibiribwa bitandukanye.

Byagarutsweho kuri uyu wa 5 Gicurasi 2026 mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya C 2026 ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo cyatangirijwe mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro, mu gutangiza iki gihembwe cy’ihinga abahinzi b’ibijumba bahawe imboto y’imigozi y’ibijumba yatanzwe n’abagenzi babo.

Bamwe mu bahinzi bashimye gahunda ya ‘Duhane imbuto’ basaba ko yashyirwa no mu bindi bihingwa bitari ibijumba gusa.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Bidudu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro avuga ko azatera ibijumba ahantu hangana na hegitari, aragira ati: “ Imbuto y’imigozi yari mikeya ntayo twari dufite, none ubwo tugize Imana tukayibona ubu tugiye guhaguruka tujye mu mirima duhinge, ni igikorwa twishimiye kandi kuba tubonye imbuto ari bagenzi bacu bayiduhaye ni ikintu cyo kwishimira natwe ubutaha tuzayitanga ku bandi bazaba batayifite.”

Mukantagara Marigarita na we atuye mu Murenge wa Kiziguro ubuso azateraho ibijumba bungana n’igice cya hegitari, aragira ati: “ Ibijumba ni ikiribwa cy’ingenzi cyane ku bantu bafite abana nkatwe, iyo rero mu muryango hari ibijumba nta nzara ishobora kuba muri uwo muryango, iyi gahunda twayishimiye cyane kuko izatuma twese dushobora kubona imbuto tugatera tukazaha n’abandi batarayibona; rwose ni gahunda nziza ahubwo bazayishyire no ku bindi bihingwa byadufasha cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yasabye abahinzi kubyaza umusaruro imbuto bahawe no kuzirikana bagenzi babo batayifite kugira ngo mu gihembwe cy’ihinga gitaha nabo bazebe bari guha imbuto abatarayibona.

Yagize ati: “Twiyemeje ko ahantu hose mu bishanga hari amazi hatahinzwe indi myaka hagomba guhingwa ibijumba kugira ngo mu gihe cy’izuba hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’ukwa munani bya bijumba bizabe byeze binadufashe no guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa, kuko ibijumba ari kimwe mu biribwa bishobora kurwanya inzara. Icyo twemeranyeje n’abaturage ni uko nibamara kweza nabo bazaduha imbuto tuyishyikirize abandi ku buryo mu Karere ka Gatsibo twihaza ku mbuto y’ibijumba ku buryo tutazongera gukenera imbuto ivuye hanze y’Akarere ahubwo dusigare dusagurira utundi turere; ni imbuto dutanga nta kiguzi.”

Iyi gahunda ya ‘Duhane imbuto’ izakomereza mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo mu kurushaho kongera umusaruro w’igihingwa cy’ibijumba no guhangana n’ibura ry’ibiribwa.

Back