Gusinya imihigo ni imwe mu ntwaro zitumwa yeswa ku gihe

Akarere ka Gatsibo gafite imihigo 108 katangiye gushyira mu bikorwa mu mwaka y’ingengo y’imari ya 2019/2020,igabanyije mu nkingi eshatu zirimo ubukungu,imibereho myiza,imiyoborere myiza n’ubutabera.

Imihigo igera kuri 30 iri mu bukungu, 59 mu mibereho myiza na 19 mu miyoborere myiza n’ubutabera.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 13 mutarama 2020,nibwo Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasinyanye imihigo n’abakozi bayikurikirana barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge,abayobozi b’amashami ku rwego rw’Akarere,abakozi b’Akarere bakurikirana imihigo n’abayobozi b’ibigo nderabuzima.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abakozi bakurikirana imihigo kuyishyiraho umutima hagamijwe kuyesa kandi igafasha abaturage kuzamura imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki Mushumba John yavuze ko hari imihigo y’ubukangurambaga yakorwa hakiri kare kuko idakenera ingengo y’imari, asaba abakozi bagenzi be gukurikirana umuhigo umunsi ku wundi birinda gukora mu bihe byanyuma bisoza umwaka w’imihigo

Mu mihigo ya 2019/2020, mu karere ka Gatsibo biteganyijwe ko izasinywa kugeza ku muryango bitarenze ukwezi kwa mutarama 2020.

Back