Guhuriza hamwe imbaraga bizatuma ibibazo by’abana bahohoterwa bigirwa amateka
Guhuriza hamwe imbaraga z’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi,abafatanyabikorwa n’inzego z’ubutabera bizatuma ibibazo by’abana bahohoterwa biba amateka mu Karere ka Gatsibo no mugihugu hose
Mu Karere ka Gatsibo hakozwe inama yahuje abafatanyabikorwa b'Akarere, inshuti z'Umuryango n'abakozi b'Akarere bafite inshingano zo gukurikirana uburenganzira bw’abana.
Iyi nama yari igamije Kurebera hamwe inshingano z'ihuriro rigamije kurinda umwana ihohoterwa
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kantengwa Mary wafunguye iyi nama,yasabye inzego zitandukanye guhuriza hamwe imbaraga bagahashya ihohoterwa rikorerwa abana rikaba amateka
Abari mu nama bibukijwe uburenganzira umwana ahabwa kuva burimo kwandikwa mu bitabo by'irangamimerere,Kurererwa mu muryango,Guhabwa uburezi(Kwiga),Kurindwa no kurengerwa,Ubutabera mu gihe bahohotewe no kugira uruhare mubimukorerwa n'ibindi
Umugenzuzi w'umurimo mu Karere ka Gatsibo Rugumya Seth, yagaragarije abari mu nama itegeko nomero 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ingingo ya 117 ihana abakoresha abana imirimo ibujijwe.
Unyuranyije n'iri tegeko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri(2) ariko kitarenze imyaka itanu(5) n'ihazabu y'Amafaranga y'uRwanda atari munsi y'ibihumbi magana 500 ariko atarenze Miriyoni eshanu(5) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Imwe mu mirimo ibujijwe gukoreshwa umwana utarageza imyaka 18 irimo kuba umukozi wo murugo,gukora mu mabagiro,amagaraji,gushongesha ibyuma,gukoresha ahafite ubumara,gukoreshwa mu birombe by’amabuye y’agaciro,ibishanga by’umuceri n’ahandi.
Richard Munyaneza,umukozi wa Hope and Homes for children yasabye abagize ihuriro rigamije kurinda no kurengera abana kwita ku bana bafite ubumuga by'umwihariko kuko nabo bafite uburenganziza bwo kwitabwaho no kurererwa mu miryango nka bagenzi babo badafite ubumuga.