Gatsibo:Kuva 2019-2022,asaga miriyari 17 zunganiye ingengo y’imari y’Akarere.
Mu myaka itatu ishize y’ingengo y’imari kuva 2019-2022,abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bashyize mu ngengo y’imari y’Akarere ka Gatsibo asaga miriyari 17 z’amafaranga y’uRwanda agamije kunganira Leta mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 Werurwe 2022 mu nteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo yabereye mu cyumba cy’inama cya Ntende Hotel iherereye mu murenge wa Rugarama.
Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo Muhorana Edward arikumwe na Visi perezida w’Inama Njyanama y’Akarere na Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gatsibo.
Akarere ka Gatsibo gafite abafatanyabikorwa 25 barimo 22 bakora ibikorwa by’ubukungu,26 mu bibereho myiza na 17 bo mu miyoborere myiza n’ubutabera.
Zimwe mu ngingo zaganiriweho mu nama y’inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo zirimo ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere ya 2021/2022,bimwe mu bikorwa by’abafatanyabikorwa birimo gukorwa mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage,ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’ibyifuzo by’abaturage bizashingirwaho mu itegurwa ry’igenamigambi rya 2022/2023.
Muhorana Edward, Umuyobozi w’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo yavuze ko abafatanyabikorwa bazakomeza gufatanya n’Akarere mu gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage bafite mu rwego rwo kubateza imbere.
Abafatanyabikorwa bitabiriye inama y’inteko rusange bahamije ko bagiye gukomeza kwegera abaturage kugirango bafatanye nabo mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gatsibo yasabye abafatanyabikorwa gukomeza gufatanya n’Akarere mu iterambere ry’umuturage binyuze mu byifuzo by’abaturage batanze bizashingirwaho hakorwa igenamigambi rya 2022/2023.
Niyomugabo Romalis,Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere uruhare bagira mu kunganira ingengo y’imari ya buri mwaka hagamijwe kuzamura imibereho myiza n’iterambere by’abaturage.
Iyi nama yibabiriwe n’abagize inama Njyanama y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge,imiryango mva mahanga,iy’imbere mu gihugu n’inzego z’umutekano.