Gatsibo:Ishuri ry’umuryango mwiza ryabaye igisubizo cy’amakimbirane mu miryango

Ambassaderi w’Igihugu cya Suwede mu Rwanda Johanna Teague yasuye Akarere ka Gatsibo aganira n’ubuyobozi bw’Akarere ku bikorwa bitandukanye bafatanyamo n’Akarere binyuze mu mushinga PPIMA birimo n’ishuri ry’umuryango mwiza.

Ishuri ry’umuryango ryabaye kimwe mu bisubizo by’ibibazo bishinge ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mutungo,mbere yuko iyi gahunda y’ishuri ry’umuryango mwiza ritangizwa abaturage bahoranaga n’agahinda baterwa n’ibibazo bahuraga nabyo.

Iyi gahunda y’ishuri ry’umuryango mwiza ifite intego yo kugira umuryango uzira ihohoterwa nk’inkingi y’iterambere rirambye.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki bahamya ko ishuri ry’umuryango mwiza ryabaye igisubizo cy’ibibazo bari bafite bishingiye ku mitungo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mukamwiza Elevanie, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Gatsibo akaba n’umwe mu bafashamyumvire  mu gukemura amakimbirane mu miryango yavuga ko ishuri ry’imiryango myiza ryaje riturutse ku bitekerezo by’abagore mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Mu karere ka Gatsibo, ishuri ry’umuryango mwiza ryatangijwe mu kwakira 2020 nyuma y’amahugurwa yari yahawe abagore 30 bari bahagarariye abandi bo mu karere ka Gatsibo bahawe n’umufatanyabikorwa w’Akarere wa ‘’Rwanda Women’s Network’’.

Kimwe mu bisubizo ishuri ry’umuryango ryazajye mu rwego rwo gukemura ibibazo no kubikumira mu muryango,nuko urubyiruko rwifuza gushyingirwa rubanza kwigishwa mu rwego rwo gukumira amakimbirane ashobora kuvuka.

Ambassaderi wa Suwedi mu Rwanda Johanna Teague yavuze ko yishimiye umusaruro w’ishuri ry’umuryango mwiza yagaragarijwe na bamwe mu baturage b’Akarere ka Gatsibo ahamya ko bazakomeza kubungabunga ibyagezweho hagamijwe kugira umuryango mwiza kandi utekanye.

Back