Gatsibo:Hatashywe Gare yubatswe n’abikorera yuzuye itwaye asaga miriyoni 300.
Mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatatu taliki ya 6 Ukwakira 2021 hatashywe ku mugaragaro ikigo abagenzi bategeramo imodoka cyubatswe n’Abikorera bo muri aka karere cyuzuye gitwaye amafaranga y’uRwanda asaga miriyoni 300.
Iyi gare yubatswe mu mujyi wa Kabarore yakemuye ikibazo abagenzi bari bafite cyo kubura aho bategera imodoka hasobanutse, mbere yuko iyi gare yubakwa abagenzi bategeraga imodoka ahantu hafunganye rimwe na rimwe bakaba bahura n’ikibazo cy’ubujura.
Nkusi Charles, Umuyobozi w’Abikorera mu karere ka Gatsibo yavuze ko igitekerezo cyo kubaka gare cyaje muri 2018 ubwo hasozwaga itorero ry’abikorera,ati’’Ubwo nibwo twahize umuhigo wo kubaka gare nziza none umuhigo turawuhiguye’’.
Ndungutse Bosco, Umuyobozi w’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yashimye igikorwa cyiza abikorera ba Gatsibo bakoze cyo kubaka Gare nziza yatangiye gufasha abagenzi kubona aho bategera imodoka, ati’’Umuco wo gukorera hamwe ni mwiza kandi byihutisha iterambere ry’abaturage n’agace icyo gikorwa kiba cyakorewemo’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko abikorera beseje umuhigo bahigiye Umukuru w’Igihugu wo kubaka Gare izafasha abagenzi kubona ahantu heza ho gutegera imodoka kandi abikorera nabo bakabonamo inyungu ifatika.
Gare nshya ya Kabarore yuzuye itwaye miriyoni zisaga 300 z’amafaranga y’uRwanda harimo miriyoni 71 zatanzwe n’Akarere ka Gatsibo zihwanye n’ikibanza cy’ubuso bwa Metero 9000,iyi gare yinjiza miriyoni 4,200,000 z’amafaranga y’uRwanda buri kwezi.