Gatsibo:Hatanzwe telefoni 602 muri gahunda ya ‘’Connect Rwanda’’.
Mu Karere ka Gatsibo muri gahunda ya ’’Connect Rwanda’’ habereye igikorwa cyo gutanga telefoni zigezweho (smartphones). Kuri iyi ncuro,muri buri mudugudu umuryango umwe wahawe telefoni igezweho.
Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa mbere taliki 15 Ugushyingo 2021 hatanzwe telephone zigezweho 602 imwe ku muryango watoranyijwe mu mudugudu.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA) Muhizi Innocent wari n'Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yavuze ko igikorwa cya ConnectRwanda gifasha abaturage kubona Service zihuse hifashishijwe ikoranabuhanga.
Muri ki gikorwa cyo gushyikiriza abaturage telephoni zigezweho mu karere ka Gatsibo,hari bamwe mu bafatanyabikorwa ba ConnectRwanda bari bitabiriye iki gikorwa barimo banki y’abaturage y’uRwanda(BPR),MTN Rwanda n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda(PSF Rwanda)
Urimubenshi Yusuf w'imyaka 44 utuye mu mudugudu wa Hanika mu Kagari ka Gatsibo mu murenge wa Gatsibo yavuze ko telephoni yahawe izamufasha kubona amakuru mu buryo bwihuse.
Mukandayishimiye Dative utuye mu mudugudu wa Cyabusheshe mu Kagari ka Cyabusheshe mu murenge wa Gitoki arahamya ko telephoni yahawe izamufasha kubona amakuru ku gihe no kwishyurana akoresheje telephone mu rwego rwo kwirinda gukora ingendo ndende ashaka serivise za banki.Ati’’Iyi telephone nahawe izamfasha kubona amakuru ndetse no kubona serivize za banki ntavuye murugo’’.